UMURAZA Revocathe

REVOCATHE: Ibijyanye no kuduha ceretificat muri lemigo nabitekereje nko kugirango dusabane twishime kandi nanone burya ugukunda aguhera mu cyoze ntabwo umuntu ashobora kuguhera mu kintu kitoze ngo abe aguhaye ubuzima bwiza kutujyana muri lemigo twabonye ko ari ukutwubaha kubw’ubushobozi mwari mufite aribyo byabindi mwaduhereye mu cyogeje .kandi twarishimye buriya busabane bw’aho twabonye ko mwaduhaye uko mwifite

Details

INGABIRE Virginie

INGABIRE Virginie: Ya mafoto yatwerekaga uburyo abantu babayeho, nibutse ko twabonye n’ibyabereye mu Rwanda, urugero nka jenoside, mbona nyine ni ibintu biteye agahinda, urumva ko ntibyari kubura icyo binyibutsa kuko nsa nk’uwabinyuzemo. Batwereka n’aho imbwa zagiriraga impuhweabagiye mu bitaro, hari aho batweretse imbwa yagiye,

Details

MUKAMAZIMPAKA Christine

MUKAMAZIMPAKA Christine: Ni hepfo hariya aho uriya mu mama ( Jeannette) twazanye akorera ku mukoni.Francois we arahazi.Hariya hantu batugiriye inama,badukuye mu nzira mbi;twari babi birenze ukwemera kuko ntago twatinyaga kuba wasiga imodokari nkakuriya  ngo dutinye gufungura turebe ibirimo. Badukuye ahantu habi cyane. Bagiye badusanga mu ngo bakaduhendahenda muri 2000. Na kaminuza yaje kuza ariko igiti cy’ubugingo cyo kicaye gikomakoma.

Details